ibitabo.com, ahantu hizewe ushobora kugura ibitabo bikakugeraho ako kanya

Gira igitabo Aho uri hose ni ubukangurambaga bwatangiye mu mwaka w’2017 bushishikariza abana bato kwandika inkuru ndetse no gusoma, zimwe mu nkingi zari zigize ubu bukangurambaga, harimo gushishikariza ababyeyi kugura ibitabo nk’uko bagura ibindi bikoresho byo mu rugo, ndetse no kugena ingengo y’imari igenda ku bitabo nk’uko bagena ibindi bikoresho byo mu rugo

Imbogamizi yagaragaye ni uko amaguriro y’ibitabo amenshi uyasanga i Kigali kandi nabwo ari macye , Arise Education rero yatekereje uburyo hakemurwa ikibazo cyo kwegereza iguriro ry’ibitabo abantu bo mu gihugu hose muri gahunda ya Gira igitabo Aho uri hose

Mutesi Gasana washinze akaba anakuriye ARISE Education

www.ibitabo.com ikaba ije gukemura zimwe mu mbogamizi zo kubona aho ugura ibitabo mu buryo bworoshye, ndetse no gushyigikira abasomyi bari mu mugi wa Kigali ariko bigora kugera ku maguriro y’ibitabo kubera akazi, umubyigano w’imodoka ndetse n’umwanya mucye

ubu wagura ibitabo wiyicariye iwawe mu rugo, mu biro cyangwa ahandi hose uri mu gihugu aho wandika www.ibitabo.com maze ugakurikiza amabwiriza.

Dore bimwe mu bitabo ushobora kubona mu gihe waba ugiye kubigura , uzasangamo ibitabo by’abana byo gusoma, byanditse mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’ibyanditse mu rurimi rw’igifaransa. Harimo ibitabo byo kwigiramo by’amasomo yose, ibitabo by’abana biga program ya cambridge, ndetse n’ibitabo by’abantu bakuru byo gusoma by’ubwoko butandukanye

Mu rwego rwo Kwirinda Indwara ya Coronavirus , stay at home save life

Ni muri urwo rwego igihe wibereye iwawe ushobora gusoma ibitabo bitandukanye ndetse n’abana bawe nabo bagakomeza kwiyungura ubumenyi, icyo usabwa ni ukugura ibitabo unyuze kuri www.ibitabo.com ukishyura ukoresheje Mobile Money cyangwa Bank Transfer, ibitabo wasabye Isomero Arise Education bikakugeraho wibereye iwawe mu rugo mu kanya nk’ako guhumbya

 

Read from Source

Arise Education launches ibitabo.com to facilitate people get books delivered at their houses

March 28, 2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *